Overblog
Editer l'article Suivre ce blog Administration + Créer mon blog
26 juillet 2012 4 26 /07 /juillet /2012 20:35

" Yambwiye ko yanga urunuka abantu bo mu bwoko bwanjye....Mbigenze nte? "

    Ayo ni amagambo y'umuntu wandikiye abanyarubuga kuli www.inyarwanda.com. Nanjye nagize icyo mbivugaho. 

 Njye kimwe nawe, nemera ko ubwoko atali bwo bugira umuntu mwiza cyangwa mubi, aliko " umubaji w'imitima ntabwo yayilinganije". Ubwo wamenye ko uwo mukobwa agikomeye ku by'amoko,ntacyo wabikoraho kandi si ngombwa ko ujya ku mwisobanuraho. Limwe na limwe tujye twibuka ko " imvugo si yo ngiro". Ashobora kuvuga gutyo, aliko ujye wibuka ko" love conquers all ", anamenye ko mudahuje ubwoko aliko akabimenya nyuma y'uko yaba yararangije ku kwihebera, urwo rukundo rushobora gutuma atangira kubona ibintu ku buryo butandukanye. Nuramuka ubonye koko ko urwo rwango afite ali genuine and deep, ubwo uzakore ku buryo abona ko wowe ntacyo upfa n'ubwoko, noneho nubona koko ali indwara idashobora gukira,uzemere, umwerulire ko umukundira icyo wamubonyemo, ko utamukundira ubwoko bwe- nk'umunyarwanda,azatangira ku gukeka amababa-. Nabyumva, it will be fine. Natabyumva, you will also be fine with your conscience. Ibindi uzabifate uko bije, kuko nawe ntushobora gukora ibitangaza. Aliko ukwiye kwitondera gufata icyemezo ndakuka ku byerekeye relationship yanyu. Just give time to time, and time will tell. Komera rero, gusa niba wizera Imana, wemere ko " everything happens for a reason", uyisabe kukumvisha isomo lili muli iyi cas ili kukubaho.

 

Mayele Deogratias Karegeya

Partager cet article
Repost0

commentaires

J
Nibyo koko ukuli kuravugwa, ikibyimbye cyashaka kikameneka.
Répondre
K
Njye icyo navuga, maze kubona ibi bitekerezo binyuranye abantu batanze, nagira uyu mwana inama ngira nti: uli umugabo , urakuze. Koresha ubwenge bwawe, shyira mu gaciro, umva ijwi ry'umutima nama<br /> wawe , aliko unakoreshe umutwe wawe, ntugwe mu mutego wa realités sociales, kuko ubushake n'urukundo gusa ntibihagije.
Répondre
H
Umva rero sha:"un homme avérti en vaut deux" , nyuma utarebye neza, ugakomeza ugahatiliza idakunda , abantu , kandi abavandimwe bawe bazakubwira ngo:" uwiyishe ntalilirwa".
Répondre
D
Kwibeshya bibaho. Ahubwo ikibazo ni ukutumva no kutabona vuba ko wibeshye.Menya ko uli gukina n'ibishobora kuzakubera umuliro.
Répondre
D
Aliko abantu bazumva ryali ko ni ibisa bisabirana, ibidasa nabyo bidashobora gusabirana.Mwiyorohereze ibintu mubifata uko bili.
Répondre