" ASHAKA KO TURYAMANA NAKWANGA AKARAKARA KANDI SINDABIKORA NA LIMWE....MBIGENZE NTE?
Ayo ngo ni amagambo y'umuntu wandikiye gukunda.com agira ngo abandi banyarubuga bamugire inama. Yagize ati:" Muraho bakunzi ba gukunda.com? Nanjye nkunda inama zanyu nkaba ngira ngo mumfashe. Nakundanye n'umugabo tumaranye amezi 7 gusa.
Mwakwibaza muti twamenyanye dute? Twahuliye mu kazi akimbona bwa mbere yaransuhuje bisanzwe mbese nkabona aranyishimiye bidasanzwe, ubwo byageze aho ansaba ko twaganira mbese tukibwirana bisanzwe.
Yambwiye byose ku buzima bwe ntacyo ampishe, ambwira ko ali umugabo akaba afite abana babili aliko n'umugore we batandukanye byemewe n'amategeko bityo nanjye mubwira ko narangije kwiga ariko nta boyfriend mfite kuko uwo twakundanaga yaje gupfa azize impanuka y'imodoka nkaba numva nta muntu wamundutira mu buzima.
Yambwiye ko dushaka twakwikundanira ko ali inyangamugayo kandi ko yumva yanyikundiye. Namubwiye ko bidashoboka ko nashaka umugabo unduta byongeye anafite abana, agerageza kunyinginga aliko biranga mubwira ko tuzabana nka musaza wanjye.
Yakomeje kumpata anyereka urukundo amfitiye aliko natekereza uburyo akuze nkumva birandenze. Limwe twaje gusohokana ambwira uburyo atagisinzira kubera njye, numva nanjye namufasha ariko menye neza impamvu yo gutandukana n'uwo mugore we.
Yambwiye byose anamara amatsiko tugerana mu rugo iwabo anyereka abana be babili babana na nyirakuru noneho numva ndanyuzwe ndemera turakundana.
Ikibazo njye mfite giteye gitya rero: muli iyi minsi amereye nabi ahora ansura kandi ntakindi ashaka keretse kuryamana nawe ngo akaba alibwo yanyizera neza.
Kandi namubaza gahunda afite yo gushaka akambwira ko twakora akazi tukazabana nyuma y'imyaka ibili. Mungire inama araza agataha ababaye kuko tuba twatonganye kandi bibaye inshuro zigera kuli eshatu. Mungire inama; uyu mugabo arankunda koko? Kuko njye mu buzima sindasambana na limwe kandi mbivuze nk'ukuli. Murakoze!
Abantu bagize icyo babivugaho, banatanga n'inama mu buryo bunyuranye.