Overblog
Editer l'article Suivre ce blog Administration + Créer mon blog
20 juillet 2012 5 20 /07 /juillet /2012 20:19

"  ASHAKA KO TURYAMANA NAKWANGA AKARAKARA KANDI SINDABIKORA NA LIMWE....MBIGENZE NTE?

Ayo ngo ni amagambo y'umuntu wandikiye gukunda.com agira ngo abandi banyarubuga bamugire inama. Yagize ati:" Muraho bakunzi ba gukunda.com? Nanjye nkunda inama zanyu nkaba ngira ngo mumfashe. Nakundanye n'umugabo tumaranye amezi 7 gusa.

Mwakwibaza muti twamenyanye dute? Twahuliye mu kazi akimbona bwa mbere yaransuhuje bisanzwe mbese nkabona aranyishimiye bidasanzwe, ubwo byageze aho ansaba ko twaganira mbese tukibwirana bisanzwe.

Yambwiye byose ku buzima bwe ntacyo ampishe, ambwira ko ali umugabo akaba afite abana babili aliko n'umugore we batandukanye byemewe n'amategeko bityo nanjye mubwira ko narangije kwiga ariko nta boyfriend mfite kuko uwo twakundanaga yaje gupfa azize impanuka y'imodoka nkaba numva nta muntu wamundutira mu buzima.

Yambwiye ko dushaka twakwikundanira ko ali inyangamugayo kandi ko yumva yanyikundiye. Namubwiye ko bidashoboka ko nashaka umugabo unduta byongeye anafite abana, agerageza kunyinginga aliko biranga mubwira ko tuzabana nka musaza wanjye. 

Yakomeje kumpata anyereka urukundo amfitiye aliko natekereza uburyo akuze nkumva birandenze. Limwe twaje gusohokana ambwira uburyo atagisinzira kubera njye, numva nanjye namufasha ariko menye neza impamvu yo gutandukana n'uwo mugore we.

Yambwiye byose anamara amatsiko tugerana mu rugo iwabo anyereka abana be babili babana na nyirakuru noneho numva ndanyuzwe ndemera turakundana.

Ikibazo njye mfite giteye gitya rero: muli iyi  minsi amereye nabi ahora ansura kandi ntakindi ashaka keretse kuryamana nawe ngo akaba alibwo yanyizera neza.

Kandi namubaza gahunda afite yo gushaka akambwira ko twakora akazi tukazabana nyuma y'imyaka ibili. Mungire inama araza agataha ababaye kuko tuba twatonganye kandi bibaye inshuro zigera kuli eshatu. Mungire inama; uyu mugabo arankunda koko? Kuko njye mu buzima sindasambana na limwe kandi mbivuze nk'ukuli. Murakoze!

Abantu bagize icyo babivugaho, banatanga n'inama mu buryo bunyuranye.

Partager cet article
Repost0

commentaires

U
Wikwandavura, wita ubusugi bwawe ku muntu w'umugabo. Uwarya imbwa yarya inzungu.Yagiye kukwereka abana be kugira ngo ukunde unyurwe, maze agere ku cyo ashaka kugeraho. Ntagukunda,ntuzibeshye ngo<br /> ugire icyo muzakorana, abo niba mpa numve gusa.
Répondre
I
Umva mwene da, nanjye ndi umukobwa , nahuye n'iki kibazo aliko naramuhakaniye pe, ageraho arabyumva. Nawe rero hagarara ku cyemezo cyawe, niba agukunda agutegereze kugeza mubanye, naho wibeshye<br /> ukaryamana nawe uzabura intama n'ibyuma. Kuvuga ngo ararakara ntacyo bivuze kuko umuhungu wese iyo umuhakaniye ntabwo bimushimisha, aliko nyuma agenda yumva ukuli, kandi iyo ali uwawe arushaho ku<br /> gukunda,mbabalira ntuzabikore. Niba waliyemeje kwifata bikomereho nawe abone ko ibyo uvuga ubikomeyeho. Naho nutangira guhuzagulika kakubayeho. Sawa rero, ntiwemere amafuti nk'ayo.
Répondre
D
Umuntu ugukunda by'ukuli yubaha icyemezo cyawe. Nye numva niba atubaha icyemezo cyawe rwose akuryarya....Akomeje gutyo nwamureka hato atazanagukomerekereza umutima..
Répondre