Overblog
Editer l'article Suivre ce blog Administration + Créer mon blog
12 avril 2013 5 12 /04 /avril /2013 18:11

563 Rwanda genocide anniversaryth (67)th-copie-8Interhame-Militia-3.jpgTaliki ya 6 Mata 2013 Kuli radio ijwi rya rubanda, mu rubuga rwa twese abantu bagize ibya bavuga kubijyanye na genocide yakorewe abatutsi kuva taliki ya 6 Mata 1994 kugeza taliki ya 4 Nyakanga muli uwo mwaka. Nyuma yo kumva ibyo abantu banyuranye bavuze, nanjye nashatse kugeza kubumva iyo radio icyo mbitekerezaho. Ni byo bikulikira:

 

"Numvise Karemera, numva Padiri Thomas, numva na Claude aliko ikinshimishije ni uko bavugishije amagambo ashishuye avugisha ukuli, uko babyumva mu mutima wabo kandi nicyo dukeneye ubu ngubu, ubushyize nigeze kuvuga ngo ubwenge bwali bwiza ni uko bwamenywe na bose, ku mpande zose ali abahutu ali abatutsi bafite uko babona ibintu, kandi ikibazo n'uko byajemo etiquette politique ku buryo uvuga wese avuga afite icyo arwanira n'icyo atsimbarayeho. Nka Karemera yabivuze mu magambo ashishuye abivuga clairement,  du fond de son coeur,abivuga uko bili, ni cyo tugomba kugeraho. Padiri Thomas ni umuntu w'umuhanga rwose wize, yafashe igihe cyo gusobanura byose, yavuze ibintu point par point , nkaba mushimira kandi mubwira ngo ishema party turaryumva, akomeze gutyo kandi nkaba mboneyeho kumubwira ko ali kubona aba sympathisants, n'ubwo aba pessimistes babaye benshi akomeze gutyo ntabwo ali kugosorera mu rucaca, ntabwo aliguta inyuma ya huye. Claude namwumvise, sindi kumupreta intentions, aliko numvise ameze kuli ku ruhande rw'abali ku butegetsi.Ni uburengazira bwe. 

Icyo nashakaga kuvuga ni uko ikibazo dufite ali uko ibitekerezo byose bigomba kugenda biganisha ku muti. Padili yigeze kuvuga ko ibyo ubutegetsi bw'i Kigali bukora icyo bikora ni uguhembera umujinya, ahubwo noneho urwango rukaba rwinshi kurushaho.  Kandi tuvuga ali uko ngo turwanira u Rwanda rw'amahoro, u Rwanda rwiza. Ikibazo ni uko buli wese ashaka ukuli kumushimishije. Twese, abahutu n'abatutsi dushaka ukuli kudushimishije, ukuli kujyanye na idéologie politique yacu. Icyo kikaba ali ikibazo gikomeye kizadukoraho. Ibyo navuze ngo ubwenge bwali bwiza, bose ali ku ruhande rw'abahutu cyangwa urw'abatutsi bose bazi ko bafite ubwenge ku buryo bashobora gukina abana. Aliko rero, avec le temps byose bigeraho bikajya ahagaragara. Abantu bakomeze bagire courage, bagire ingufu zo kuvugisha ukuli, n'ukuli kutabashimisha bakwemere, ukuli kudashimisha abandi bakuvuge  undi nawe akwemere. Karemera yavuze kuli Sisi Evariste na Rwigara Assinapol, n'ubwo izo details yavuze zaba ali faux, umuntu wese ufite ubwenge azi ko Sisi Evariste na Rwigara Assinapol, ali abantu ba FPR, ku buryo Rwigara Assinapol contribution ye irazwi, kuburyo igihe yagiranye ibibazo na FPR Sam Kaka yashatse ku mucouvra, Sisi Evariste nawe ni uko . Wenda tutiliwe tujya muli izo etapes, icyo Karemera ashaka kwerekana n'uko abo bantu bagizi unité muli objectif mu ntambara yabo,utwo tubazo twa details twaho yibeshye ntabwo duha ingufu cyane. Abo ni ba bantu bakoresha individualité kugira ngo baryamire ukuli. Kuvuga ngo ufite gihamya, ufite gihamya...Muli mathemetique baravuga ngo l'évidence ne se démontre pas. Si mvuze ngo iyo ni évidence, aliko na none ni évidence muli esprit y'abantu, muli esprit yacu ya kinyarwanda. Niba kanaka yarabogamiye ku Nkotanyi, kandi imwifatire ye n'ibikorwa bye bikaba byarabigaragaje, c'est une évidence  n'ubwo atali évidence matérielle cyangwa physique.Dukeneye ko abantu bavugana ibitekerezo byabo, ibidashimishije undi akisobanura, ntihagire umuntu wumva ko abaye fautif kubera ko avuze ibidashimishije undi. Nk'uliya mudamu Esperance ndamwumva, ni umuntu utanga ibitekerezo bilimo urukundo, bilimo ugushaka ko abantu bahiliza hamwe u Rwanda rugatera imbere. Twese ni uko, icyangombwa n'uko tugomba kumva ko Imana, umubaji w'imitima ntiyayilinganyije. Ntabwo abantu twese tumeze kimwe , ntabwo abantu twese twumva ibintu kimwe ntabwo abantu twese twiexprima kimwe. Tukabyumva gutyo kandi tukabifata gutyo. Bali bantu ndabashimira cyane, kandi bumve ko badata inyuma ya huye, n'ubwo baba babonye chance yo kuvugira kuli radio, bamenye ko n'abandi bose bakulikira, twese turayumva n'ubwo wenda tutagira ubushobozi , twese ntabwo inama yaduhaye impano yo kugira ngo tugendere kuli rythme imwe, tugire vitesse imwe. Kandi uko bagenda babisobanura ni uko abantu bagenda bumva, avec le temps  bazabona umusaruro. Mayele Karegeya

 

Partager cet article
Repost0

commentaires